Tugire Umwete mu Ishuri :

Ntamwete akigera mu mwaka wa gatatu, yangaga kwiga ntiyite kubyo mwarimu yigisha ngo ibibazo nibiza azanakira cyangwa abaze bagenzi be, akicara mu ishuri agatima kari ahandi, agakubagana, akarangaza abandi, umwarimu agahana ariko bikanga bikaba iby’ubusa.

Umunsi umwe abandi banyeshuri batashye, umwaraimu aramuhamagara, aramwihererana maze amucira umugani ati «Kera inyoni yaritse mu giti cyari mu murima w’ibigori; iyo nyoni yari ifite abana batatu. Bamaze gukura irababwira iti: mujye munyumvira icyo nyir’uyu murima avuga mumbwire, atazatema ibi bigori tutavanyemo ibyo tuzajya turya.»

Bukeye mu museso iyo nyoni ijya kwizererera. Aho itahiye abana bayo barayibwira bati «Nyir’umurima yavuze ko ejo azajya kwinginga abamutemera ibigori.»

Nyina irabasubiza iti: «muzongere munyumvire icyo avuga.» Nuko icyumweru gihita ntagikozwe!

Hashize iminsi mike, abana babwira nyina ko bumvise nyi’ibigori avuga ko azajya noneho kwinginga inshuti ye ikaza ikamutemera ibigori kuko abo yari yizeye bose batabonetse. Nyina yongera kubabwira ati «nimuhumure, mujye mutega amatwi gusa mumbwire.»

Ibyumweru birahita ibindi birataha.

Umugabo aza kumanuka, arebye umurima we asanga ibigori inyoni zibigeze kure; ati «ejo kare ngomba kuza ngapfa kwandurura udusigaye utwo ari two twose.»

Ubwo arazamuka akubira umuhoro.

Ya nyoni itahutse, abana bayibwira ko noneho ari we ubwe uziyizira. Ibwira abana bayo, zirara mu bigori zirarya, ibindi ziraca zirahunika.

Mu gitondo umugabo araza asanga inyoni zakuyeho umwanda. Intege ziracika, azamuka yimyiza imoso. Yari yaragize ubunebwe bwo kwisarurira imyaka ngo ateze ko azayisarurirwa n’abandi, ayiheba atyo.

Ntamwete amaze kumva uwo mugani, yiyumvira akanya, isoni ziramukora ataha atavuga.

Bukeye agarukana umwete watangaje mwarimu n’abandi banyeshuri. Atangira kwiga abashishikariye; aritonda; maze igihembwe gishize, abona amanota atari yigeze agira.
N’ubu kandi ntarasubira inyuma.

Byakuwe Ikigo cy'igihugu gishinzwe integanyanyigisho, Gusoma umwaka wa 5, Icapiro ry'amashuri-Kigali 2004,PP.8-9. Igitabo wagisanga muri Librairie Caritas-Kigali n'ahandi hagurishirizwa ibitabo mu Rwanda.